U Rwanda rukeneye Miliyari 627 Frw zishorwa mu buhinzi bw’urusenda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama by’afurika yigaga ku kibazo cy’ibiryo muri Afurika yabereye I Kigali igasozwa kuwa 06 Nzeri uyu mwaka, (AFS Forum 2024) u Rwanda rwagaragaje ko mu rwego rw’ubuhinzi hari amahirwe ndetse hakenewe ishoramari rya Miliyari 1.7$ ni nka Tiliyoni 2.26 Frw mu bihingwa birimo avoka,urusenda, ibirayi, n’ubworozi bw’inkoko, ndetse no mu kubyongerera agaciro.

By’umwihariko ariko u Rwanda rivuga ko rukeneye ishoramari rya Miliyoni byibuze 470$ ni nka Miliyari 627 Frw ashorwa mu gihingwa cy’urusenda gusa.

Mu mwaka wa 2023 imibare ya MINAGRI igaragaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 3,403 z’urusenda rubisi ndetse n’urwatunganijwe. Uru rwinjije mu gihugu Miliyoni 4.2$ nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

- Advertisement -

Iyi Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano ikagaragaza ko intego y’igihugu ari ukugera nibura kuri Toni 38,762 z’urusenda rwoherezwa mu mahanga mu myaka 6 iri imbere. Bivuze ko ari umusaruro wikubye inshuro 10 mu mwaka wa 2030.

Aha rero niho MINAGRI ihera igaragaza ko hakanewe nibura ishoramari rya Miliyoni 470 mu ruhererekane rurimo ubuhinzi, kongerera agaciro ndetse no kohereza mu mahanga urusenda. Muri iri shoramari hakaba harimo kongera ubuso buhingwaho urusenda bukavavkuri hegitari 533 bukagera kuri hegitari 4,457.

Muri izi Miliyoni 470$ kandi MINAGRI ivuga ko Miliyoni 168$ zizajya mu buhinzi nyirizina bw’urusenda, Miliyoni 72$ zikajya mu gufasha abarwohereza mu mahangana Miliyoni 230$ zigashyirwa mu kongerera ubushobozi abongerera agaciro urusenda.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko u Rwanda rufite isoko ryagutse ry’urusenda. Aha Minisitiri Musafiri akagaruka ku isoko ry’urusenda rwumye u Rwanda rwabonye mu bushinwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:24 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe