U Rwanda rurateganya Miliyoni zirenga 500$ zivuye mu bwenge bukorano (AI)

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’ikoranabuhanga Ingabire Paula yagaragaje ko u Rwanda ruzunguka Miliyoni zirenga 500 z’amadorali ya Amerika mu myaka itanu nirumara kwemeza itegeko rigenga ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano. Ibizwi nka Artificial Intelligence (AI)

Minisitiri Paula yabitangarije abitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’isi ( World Economic Forum) iri kubera i Delhi mu Buhinde.

Minisitiri Paula yagaragaje ko hari inzego 8 u Rwanda rwamaze kwemeza ko zizakoresha iri koranabuhanga ry’ubwenge bukorano. Izi zikaba zirimo Ubuhinzi, ubuzima, imitangire ya serivisi ndetse n’imibereho rusange y’abaturage. Izi nzego ngo zizatanga nibura Miliyoni 589 z’amadorali ya Amerika ku gihugu mu gihe cy’imyaka itanu.

- Advertisement -

Inyigo yakozwe n’umuhanga witwa MacKinsey yemeza ko u Rwanda nirumara kwinjiza iri koreshwa ry’ubwenge bukorano mu buzima bwarwo hazabaho ukuzamuka kwa 6% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Mu kiganiro yatanze muri iyi nama Minisitiri Paula yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ndetse ko ari kimwe mu bihugu biri kwihuta mu iterambere ku mugabane wa Afurika. Akemeza ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite ushingira cyane ku ikoranabuhanga n’ubumenyi.

Mu byo Minisitiri Paula yagaragarije abari muri iyi nama iri kubera mu Buhinde harimo ko ubu 97% by’ubuso bw’u Rwanda hamaze kugera umuyoboro mugari wa interineti wa 4G. Yongera ho kandi ati “Turi kimwe mu bihugu bicye cyane ku isi bitanga serivisi za Leta binyuze mu ikoranabuhanga.”

U Rwanda ruherutse kandi gutangaza ko abagera kuri 96% by’abaturage b’igihugu bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:08 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe