U Rwanda rwafashwe nk’icyitegererezo mu gucunga umutekano wo kuri Interineti

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Raporo y’ihuriro mpuzamahanga ryita ku ihererekanya ry’amakuru International Telecommunications Union (ITU) izwi nka Global Cybersecurity Index isohoka buri mwaka, yagaragaje u Rwanda nk’igihugu cy’icyitegererezo mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.

Muri iyi raporo u Rwanda rwagize amanota 95%. Ni amanota arushyira mu bihugu 46 byo gufatiraho icyitegererezo ku isi.

Iyo hatangwa amanota harebwa ingingo zirimo ingamba mu mategeko igihugu gifite, ingamba mu bya Tekiniki, ingamba mu gushyira ho ibyangombwa nkenerwa, ingamba mu kubaka ubushobozi ndetse n’ ubufatanye n’ibindi bihugu.

- Advertisement -

Ibihugu 5 byonyine ku mugabane wa Afurika nibyo bigaragara kuri uru rutonde rw’ibihugu 46. Ibyo ni Rwanda, Mauritius, Ghana, Kenya na Tanzania. Ku isonga ry’ibihugu biyoboye ibindi mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga harimo Ubuyapani, Leta zunze ubumwe za Amerika, Qatar, Impugu zunze ubumwe z’abarabu na Korea y’epfo.

U Rwanda rwashyizeho gahunda yo kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ya 2 izageza mu mwaka wa 2029. Ni gahunda ikubiyemo ingamba zo kurinda amakuru afatwa nk’amabanga y’ibigo by’ubucuruzi aya Leta ndetse n’ay’abantu ku giti cyabo.

U Rwanda kandi rwashyizeho ingamba zirimo izo kurinda abana ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga ndetse n’ubukangurambaga bwo kwigisha abantu uko bakwiriye kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’ibi byaha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:08 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe