U Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge no kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gutesha agaciro amasezerano y’i Luanda na Nairobi mu gukemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu.
Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), rivuga ko RDC ikomeje gukorana nkana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibi byose rero bikaba bibangamiye umutekano w’u Rwanda kandi rukaba rutarahwemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cy’umutwe wa M23, aho rusanga kigomba gucyemuka binyuze mu nzira za politiki bigakorwa n’Abanye-Congo ubwabo, kubera ko u Rwanda ngo rutazongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaruzira ku butaka.
Iri tangazo kandi rishimangira ko u Rwanda rutazahwema gukora ibishoboka byose ngo rurinde umutekano warwo mu gihe ikigamije kuwuhungabanya kigihari.
Iri tangazo rivuga ko u Rwanda rushimira kandi rushyigikiye byimazeyo ibikorwa by’ubuhuza by’abayobozi bo mu karere, barimo Perezida João Lourenço wa Angola. U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwiyemeje kugira uruhare rufatika mu bikorwa bituma habaho amahoro n’umutekano mu karere, hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane.