U Rwanda rwahamagariye abadiyasipora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagiranye n’abanyarwanda baba hirya hino ku isi hagarukwa ku munsi w’umuganura wa 2024, iyi Minisiteri yasabye adayasipora kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Marie Grace Nyinawumuntu Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amerika, u Burayi n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’ububanyi yagize ati: “Insanganyamatsiko y’uyu  mwaka  iradukangurira kuganura dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Tuboneyeho gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira iyi gahunda igamije kubaka uburezi bufite ireme buzafasha u Rwanda gutera imbere mu ngeri zose z’ubuzima.”

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ni gahunda Minisiteri y’uburezi imaze iminsi ishishikariza abanyarwanda kugira mo uruhare. No gutanga umusanzu wabo.

- Advertisement -

Mu kwezi kwa Gatandatu Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije uburyo yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa. Aho utanga inkunga ye asabwa gusa gukanda *182*3*10# .

No Gahunda Leta y’u Rwanda igaragaza ko yagize akamaro cyane mu kugabanya umubare w’abana bataga ishuri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:45 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe