Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi ‘ibiribwa FAO ryageneye u Rwanda inkingo za muryamo mu ihene n’intama zisaga Miliyoni 2. Iyi ndwara ya Muryamo mu gifaransa yitwa “Peste des Petits Ruminants” yatangiye kugaragara mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023 gusa u Rwanda rwiha intego yo kuba rwayiranduye mu mwaka wa 2030.
Iyi ntego kuwa 21 Gicurasi yamurikiwe abagize Guverinoma y’u Rwanda. Inzego zifite w’ubworozi mu nshingano zerekana gahunda zifitiye aborozi b’amatubgo magufi yo kurandura iyi Muryamo. Ubwo yashyikirizaga MINAGRI izi nkingo uhagarariye FAO mu Rwanda Coumba Sow yagaragaje ko FAO yiyemeje kugendana n’u Rwanda urugendo rwo kurandura Muryamo mu 2030 kandi ko bishoboka.
Abayobozi ba FAO kandi banasuye ahakorerwa ubushakatsi muri Laboratwari y’ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi giherereye mu Rubiruzi kuri RAB. Abahagarariye FAO basabye ko hakomeza kandi kongera ubukangurambaga ku borozi bagakingiza amatungo yabo ndetse bakagira uburyo bwo kwirinda indwara z’ibyorezo.
Isesengura ryakozwe n’ihuriro ry’abaganga b’amatungo mu Rwanda rigaragaza ko hari ihene 300 zirwaye zakwirakwije icyi cyorezo hirya no hino mu gihugu. Izi hene ngo zikaba zaraturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda zinyuze mu nzira nazo zitemewe. Aba bavuzi b’amatungo bagasaba ko hakomeza kandi kunozwa uburyo bwo kugenzura amatungo yinjira mu gihugu.
Iyi ndwara ya Muryamo ariko kandi n’ubwo ari kimwe mu byorezo by’amatungo bikwirakwira mu buryo bwihuse, ngo ntishobora kuva mu matungo ngo yanduze abantu.