U Rwanda rwahaye Zimbabwe Toni 1000 za Kawunga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Zimbabwe toni 1000 za kawunga mu kuyifata mu mugongo nyuma yo kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wa El Nino ugateza amapfa.

Mu gutanga iyi nkunga u Rwanda  rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Musoni James uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe.

Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurikabyibasiwen’inkubi y’umuyaga yateje amapfa n’inzara hirya no hino muri ibi bihugu. Byagiye bigobokwa n’u Rwanda.

- Advertisement -

Siyo nkunga ya mbere yo kugoboka Zimbabwe kandi u Rwanda rwohereje kuko no muri Nyakanga uyu mwaka  U Rwanda rwari rwahaye Zimbabwe Toni 1000 z’ibigoli zo kugoboka abaturage ba Zimbabwe bari mu kaga bateww n’ibi biza.

Uretse Zimbabwe kandi kuwa 18 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yari yahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.

U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano ukomeye cyane mu nzego zinyuranye, haba mu bya politiki, ubuzima, uburezi, ubukungu n’izindi nzego.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:12 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe