U Rwanda rwakiriye impunzi 113 ziturutse muri Libya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2024 indege itwaye impunzi n’abimukira  113 baturutse muri Libya yageze I Kigali. Aba bakiriwe ndetse bahita berekezwa I Gashora mu nkambi y’impunzi n’abimukira.

Icyi ni icyiciro cya 18 cyakiriwe mu Rwanda kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2019. Aba 113 kandi bahise buzuza umubare w’abimukira n’impunzi 2,355 bamaze kugezwa mu nkambi y’agateganyo iri mu Rwanda. Baturutse mu bihugu bitandatu birimo Sudani y’Epfo, Seychelles, Eritrea, Ethiopia, Côte d’Ivoire, na Somalia.

Ubutumwa Minisiteri y’ibiza inafite impunzi mu nshingano yatanze nyuma yo kwakira aba bimukira n’impunzi bugaragaza ko u Rwanda rufite umuhate wo gutanga umusanzu warwo mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi, iyi Ministeri kandi yagaragaje ko igihugu cyiteguye gutanga ubufasha kuri buri wese ubukeneye.

- Advertisement -

Muri iyi gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira baturuka muri Libya, kugeza ubu benshi mu bakiriwe mu Rwanda mu byiciro byabanje bamaze kubona ibihugu byemeye kubakira ndetse bamaze no kubigeramo. Aba bimukira n’abasaba ubuhungiro kandi iyo bari mu Rwanda baba bemerewe kuba naho bahitamo kuhatura bagahabwa ibyangombwa ndetse bagafashwa gutangira ubuzima.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:48 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe