Asubiza ubutumwa bwatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika; Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yagaragaje ko bikojeje isoni kumva hari uwatekereza ko igisirikare cy’u Rwanda cyarasa ku nkambi y’impunzi. Asaba Amerika gushakira abagabye icyi gitero mu mitwe yitwaje intwaro utazi amategeko ifashwa na Leta ya Kongo.
Mu butumwa yanyijije ku rukuta rwa X Mathew Miller umuvugizi wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagize ati “Leta zunze ubumwe za Amerika ziranenga igitero cy’uyu munsi cyaturutse mu birindiro by’ingabo z’ u Rwanda na M23 ku nkambi ya Mugunga kikagabwa ku bakuwe mu byabo n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Birakwiye ko buri gihugu cyubaha ubusugire bw’ikindi ndetse no kutavogerana”
Amusubiza Yolande Makolo uvugira guverinoma y’u Rwanda yagize ati ” Ibi bikojeje isoni Mathew, ni gute mwavuga ko mwageze kuri uyu mwanzuro udasobanutse? RDF, igisirikare cy’umwuga ntigishobora kugaba igitero ku nkambi y’impunzi. Shakira ku batazi amategeko FDLR cyangwa Wazalendo bafashwa na FARDC nibo bakora ayo marorerwa.”
Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yo yatangaje ko kubera icyi gitero Perezida Tshisekedi wari I Burayi ahise asoza uruzinduko yari ari mo I gitaraganya akaba agomba kugaruka I Kinshasa muri izi mpera z’icyumweru.
Icyi gitero cyahitanye abantu 9 barimo abana 7 kikanakomerekeramo abantu 33 gikomeje kutavugwaho rumwe. Ihuriro rya AFC rifatanije urugamba na M23 ryasohoye itangazo rishinja ingabo za Leta kuba inyuma y’icyo gitero. Mu gihe Liyetena -Koroneli Guillaume Njike Kaiko uvugira igisirikare cya DR Congo muri Kivu ya Ruguru nawe yashinje icyi gitero umutwe wa M 23.