U Rwanda rwamenyesheje ubwongereza ko abimukira batari ikibazo cyarwo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryibutsa u Bwongereza ko ikibazo cy’impunzi n’abimukira ari ikibazo cy’ubwongereza atari ikibazo cy’u Rwanda.

Muri iri tangazo ryo kuwa 8 Nyakanga u Rwanda rwavuze ko rwamenye amakuru ko hari umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano icyi gihugu cyasinyanye n’u Rwanda yo kohereza abimukira bageze mu bwongereza binyuranyije n’amategeko mu Rwanda. U Rwanda rwibukije ko aya ari amasezerano yemejwe n’inteko zishingamategeko z’ibihigu byombi.

U Rwanda kandi rwibukije ko Guverinoma y’u Bwongereza ariyo yatangije aya masezerano mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira binjira mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Itangazo riti ” Ni Ikibazo cy’ubwongereza si ikibazo cy’u Rwanda.”

- Advertisement -

U Rwanda ruvuga ko rwakoze ibyo rwasabwe n’aya masezerano byose birimo n’ibirebana n’amafaranga, rukemeza kandi ko rugifite umuhate wo gushakira hamwe igisubizo ku bibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku isi. Mu bisubizo, u Rwanda rukemeza ko rwiteguye kwakira neza no gutanga icumbi ku bazarugana rukabaha umutuzo n’umutekano.

 

Hari amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwaramaze kwakira Miliyoni 270 z’amayero muri iyi gahunda. Aheruka ngo ni Miliyoni 50 z’amayero ziherutse kwakirwa n’u Rwanda muri Mata uyu mwaka. Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigasa n’irica amarenga ko mu gihe ibyo rusabwa gukora rutigeze rubyanga rudakwiriye gusabwa gusubiza aya mayero.

Ingingo yo kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza ni imwe mu maturufu yaranze ukwiyamamaza kw’amashyaka yahatanye mu matora yo kuwa 4 Nyakanga mu bwongereza.

Aya amatora yasize ishyaka rya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak ritsinzwe ndetse ahita asimburwa kuri uyu mwanya na Keir Stamer. Uyu wo mu ishyaka ry’abakozi yahise atangaza ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ngo yapfuye ikanashyingurwa.

Rishi Sunak we yari yaratangaje ko kuwa 24 Nyakanga indege ya mbere itwaye abimukira yagombaga kugera I Kigali.

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022 abanza guterwa utwatsi n’urukiko rwo mu bwongereza ruvuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Aya masezerano yaavuguruwe mu Ukuboza 2023; yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye. Yemezwa n’inteko zishingamategeko z’ibihigu byombi ndetse anashyikirizwa Umwami Charles III.

Kuva Aya masezerano yakwemezwa mu bwongereza hatangiye gahunda yo guhuriza hamwe abimukira bageze mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagombaga koherezwa mu Rwanda. Gusa iyi ni gahunda yahuye n’imyigaragambyo y’abatari bashyigikiye Aya masezerano. Ndetse bamwe muri aba bimukira bari baragejeje ibirego mu nkiko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:54 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe