Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Erneste Rwamucyo yasabye abakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 73 gukemura ibibazo by’amakimbirane n’ibihugu babihereye mu mizi yabyo. Kuko kubica hejuru aribyo bituma bisa n’ibisinziriye bikazongera bikabyuka.
Amb Rwamucyo yavuze ko uyu ari umwaka wa 20 u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi. Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’aamahoro bwa LONU.
Ibi ariko ngo ntibyashyize iherezo ku bibazo by’umutekano mucye hirya no hino uhereye mu ihembe rya Afurika ukagera mu majyepfo yayo. Ndetse no ku mupaka w’u Rwanda nyirizina. Kuri Ambasaderi Rwamucyo impamvu ibi bitarangira ni uko ibitera aya makimbirane bitarandurwa bihereye mu mizi ahubwo ibisubizo bigashakwa biciye hejuru ibibazo nyamukuru biriho.
Yagaragaje ko hakenewe ko imiyoborere ikeneye kubakwa ati “Umutekano ntuzanwa gusa no gucecekesha intwaro ahubwo hanakenewe kubakwa imiyoborere myiza kandi ihamye itanga icyizere cyo guhangana byihuse n’ibibazo biriho.”
Mu bindi Amb Rwamucyo yagaragaje nk’ibibangamiye umutekano w’akarere harimo kuba umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ukomeje guterwa inkunga na Leta ya Kongo. Ibi Rwamucyo yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye ku Rwanda anasaba amahanga gusaba Leta ya Kongo guhagarika inkunga kuri FDLR.
U Rwanda rwikomye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ruyishinja gufasha FDLR mu gihe Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi nawe muri iyi nteko rusange n’ubundi yagaragaje ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda rwumvikanye kenshi ruhakana ariko kandi rwemeje kenshi ko ufite ishingiro mu byo ugaragaza ko urwanira.