U Rwanda rwasabye u Burundi gukemura ibibazo byabwo bukareka kubikururamo u Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa 12 Girurasi.
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rwashinjwe n’u Burundi uruhare mu gitero cya Grenade cyatewe muri Bujumbura. U Rwanda rwemeza ko ntaho ruhuriye n’icyi gitero. Ndetse u Rwanda ruvuga ko Igihugu cy’u Burundi gikwiriye gukemura ibibazo byabwo.
U Rwanda ruti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi. Turabasaba gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo aho kubitwerera u Rwanda.”
Ibirego by’u Burundi byazamuwe cyane n’umuvugizi wa Minisiriteri y’umutekano mu Burundi Pierre Nkurikiye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 6. Ibi bisasu bya grenade byatewe muri Gale ya Bujumbura I Burundi byakomerekeje abantu 38 barimo 5 bakomeretse bikomeye. Inzego z’umutekano mu Burundi zivuga ko zimaze guta muri yombi abantu 6 bakekwaho uruhare muri ibi bitero.
Si ibi birego byonyine u Burundi burega u Rwanda kuko banamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC, burega u Rwanda uruhare mu gitero cyagabwe mu Gatumba mu mpera z’umwaka ushize cyigambwe na Red-Tabara