U Rwanda rwatanze impapuro 1100 zo gufata abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro cyagarutse ku ikwirakwizwa ry’imvugo zibiba urwango cyabereye I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yagarutse ku bakekwaho Jenoside u Rwanda rwasabye ko bafatwa ariko ibihugu bikabakingira ikibaba. Aba bakaba ari nabo bakwirakwiza imvugo z’urwango zuzuyemo guhakana gupfobya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatanze impapuro 1100 mu bihugu 33 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’ubu busabe ariko ngo u Rwanda rwatunguwe no kuba bacye mu bazihawe aribo bagize icyo bazikoraho.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko akenshi ibi bivugwa abantu bagatekereza ko u Rwanda rureba abagiye mu bihugu by’i burayi cyangwa Amerika. Agaragaza ko byinshi mu bihugu byakiriye izi nzandiko bikaruca bikarumira ari ibyo ku mugabane wa Afurika.

- Advertisement -

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zigaragaza ko zidasaba ko abo zasabye ko batabwa muri yombi bose boherezwa mu Rwanda. Zisaba ko batabwa muri yombi ubutabera gutatangwa bakaburanishirizwa aho bari cyangwa se bakaburanishirizwa aho bari cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda.

Ingaruka ibi byagize rero Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akemeza ko ari uko aba bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeza kuyikwirakwiza.

Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, inteko rusange y’umuryango w’abibumbye igaragaza ko imvugo zibiba urwango zikigaragara hirya no hino ndetse mu bihugu bimwe na bimwe uyu muryango mpuzamahanga ukemeza ko nta gikozwe hashobora kongera kuba ibikorwa buganisha kuri Jenoside.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:18 am, Sep 28, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe