Guverinoma y’u Rwanda yatsindiye ibihembo bibiri by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) mu bijyanye no kwegereza ubutabera abaturage, kubera porogaramu y’Abunzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu butabera.
Kuva kuwa 1 Kamena 2017 nibwo uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bukoreshwa mu nkiko zimwe na zimwe mu gutanga ibirego no gukurikirana imanza, IECMS (Integrated Electronic Case Management System) bwatangiye gukoreshwa mu nkiko zose z’u Rwanda.
Ikoranabuhanga rya IECMS ryubatswe n’Ikigo ‘Synergy International Systems’, butwara amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 253.
- Advertisement -
Ubwanditsi