U Rwanda rwatumiza hanze ibyo rukenera amezi 5 nta dovise rwinjije

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Banki nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amadovise kuburyo bibaye ngombwa ko nta dovise ryinjira mu gihugu mu gihe cy’amezi 5 u Rwanda rwaba rukibasha  gutumiza ibyangombwa nkenerwa biva mu mahanga nta nkomyi.

Prof. Kassai Ndahiriwe ukuriye Politiki y’ifaranga muri BNR mu kiganiro n’itangazamakuru rya Leta yagize ati ” mu kwezi kwa 12 tuzaba tugifite ubwizige bushobora kuba bwatumiza serivisi n’ibitumizwa mu mahanga byamara amezi 5 nta rindi dovise ryinjiye.”

Prof Kassai agaragaza ko aya mezi atanu ari igihe cyiza Kandi gihagije ku gihugu nk’u Rwanda. Yagize ati “Birumvika ko ushobora kurenza n’ayo mezi atanu ariko na none iyo igihugu cyicyiyubaka ntabwo ari byiza ko ku gihugu cyicyiyubaka nk’u Rwanda twagira ubwizigame bw’amezi 20 , 30 se hari ibikorwa bigikenewe. Niyo mpamvu tuba tubona ko ubwizigame buba bwatumiza ibintu mu gihe cy’amezi 4 biba buhagije ku gihugu nk’u Rwanda.”

- Advertisement -

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka u Rwanda rwari rufite mu bubiko bwaryo amadorali ya Amerika angana na Miliyari 2.04. Angana na Miliyari 2,673 mu mafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda rukoresha Miliyoni hafi 430 z’amadorali ya Amerika rutumiza ibyangombwa nkenerwa mu mahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:52 pm, Sep 14, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 35 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe