“Ubu ntawe dufite wo kunenga” Minisitiri Marizamunda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Afungura ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mutekano bizwi nka “National Security Symposium” 2024 Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda yabwiye abagize inzego z’umutekano mu Rwanda ko bafite ubushobozi, bafite ibikoresho kandi bazi icyo bagomba kugira ngo ahazaza h’u Rwanda n’isi muri rusange habe heza. Yongera ho ko batabikoze ntawundi wo hanze bafite bazanenga.

Mu butumwa yagejeje ku barimo inzego z’umutekano mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abagize inzego z’umutekano hirya no hino ku isi bitabiriye ibi biganiro nk’abashyitsi Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ashimangira ko kuba umuryango mpuzamahanga wararebereye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikagera ku rwego yageze ho ari isomo rikomeye. Ati “ Abanyarwanda aho dukwiriye kuhigira byinshi.”

Minisitiri w’ingabo kandi yagarutse ku bibazo byugarije isi muri iyi minsi yemeza ko uko imyaka ishira ariko ibibazo byugarije si bigenda byiyongera. Yagarutse ku bibazo birimo iterabwoba, ubuhezanguni, imiyoborere inaniwe hamwe na hamwe, imihindagurikire y’ikirere, ibibazo byo kubura kw’ingufu, ibura ry’ibiribwa, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ndetse n’ubuhahirane butanoze.

Yavuze ko hari aho usanga imiyoborere ya bimwe mu bihugu itiza umurindi ibibazo by’umutekano mucye. Minisitiri Marizamunda ati “Tugomba kugira ubutabera kuri bose dufite ubufatanye kandi birashoboka. Hari amahirwe yo kugena imiyoborere y’isi ivuguruye kandi ikorera buri wese. Imyaka 50 iri imbere nitwe tugomba kugena uko tuzayiba ho. Dufite ibikoresho, tuzi icyo gukora kandi ntawe dufite wo kunenga”.

Ibi biganiro bigaruka ku bibazo byugarije umutekano bibaye ku nshuro ya 11. Si ibiganiro bigaruka ku mutekano w’u Rwanda gusa ahubwo binarebera hamwe umutekano w’isi yose. Ababyitabiriye bakungurana bitekerezo ndetse bakagaragaza icyerekezo gikwiriye baganisha mo isi. Bitegurwa n’ishuri rikuru ryigusha ba Offisiye mu ngabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) RDFCSC na Kaminuza y’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:18 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 28°C
few clouds
Humidity 21 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe