Hambere aha muri Kanama 2023, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ibikorwa by’utubari, restaurants, amahoteli n’ibitaramo bigomba gufunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’akazi na saa Munani z’ijoro [2h00 AM] mu minsi y’impera z’icyumweru.
Ni icyemezo cyafashwe nko kuvunira mu mavi ubucuruzi cyane cyane ubw’akabari kuko burya ngo iyo ijoro rijigije, ari bwo dukora cyane. Nta kindi gisubizo ku marira yabo uretse kubahiriza amategeko n’amabwiriza, dore ko ababisesengura basanga bifite akamaro kanini ku mibereho y’umuryango no ku musaruro w’abakozi kuko hari abavaga mu kabari bajya mu kazi bakirirwa bahondobera.
Burya koko ngo uwarose nabi burinda bucya! Uyu munsi uwavuga ko ibinyoro byiyongereye mu bibembe ku bakora ubushabitsi bw’utubari ntiyaba abeshye. Uwo ugezeho wese arabogoza kubera amabwiriza bitazwi uwayatanze y’uko ‘utubari tugomba kujya dufungura imiryango saa kumi n’imwe z’umugoroba’. Birumvikana ko isaha yo gufunga yo itahindutse nk’uko Abaminisitiri babigennye muri Kanama 2023.
Ibibazo bikomeje kwibazwa na ba nyir’utubari ndetse n’abatugana, ni nde watanze aya mabwiriza, kutayubahiriza ko bihanishwa ibihano bikakaye, ese harebwe ingaruka ashobora kugira ku bacuruzi bishyura imisoro ku byo bacuruje, ubushomeri mu rubyiruko n’izindi ngaruka?
Biragoye kumenya aho aya mabwiriza yaturutse, icyakora Makuruki yaguye ku butumwa bwohererejwe umwe mu ba meya b’uturere bugira buti “Hon Mayor mwiriwe, Kubera ubusinzi bumaze gufata intera ndende, duhawe amabwiriza ko nta kabari kagomba gufungura mu masaha yakazi ni ukuvuga gufungura akabari ni saa 17h00 za nimugoroba akazi karangiye ,ku minsi yakazi”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Bivuga ko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba utubari tugomba kuba dufunze ,bigatangira kuva Le 20.02.2024. Nyakubahwa Mayor, turasabako, abayobozi b’inzego zibanze n’izindi nzego z’umutekano dukorana bazadufasha gusobanurira abaturage no gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza”.
Akabari kazakora cyangwa uzaba anywa binyuranyije n’ayo mabwiriza bazacibwa amande hashingiwe ku byemezo bya njyanama y’akarere. Utubari tudafite ibyangomwa tugomba gufungwa, Alimantation zahindutse utubali zigomba gufungwa cyangwa zigakuramo inzoga zigacuruza ibindi. Ibijyanye nama Hotel tuzabibamenyesha. Uzagira ikibazo yazatubaza Murakoze.
Ni amabwiriza bigaragara ko yatanzwe ahantu hose kuko kuva Gicumbi kugera Kicukiro, arubahirizwa kandi ujijinganyije agahanishwa ibihano birimo no kurara muri za gereza.
Ba nyir’utubari barabogoza
Mu bacuruzi b’utubari Makuruki yabashije kugeraho, bose bagaragaje ko aya mabwiriza akura utubari mu bwoko bw’akazi kemewe mu Rwanda, bakibaza niba gufungura saa kumi n’imwe koko ari umuti w’ubusinzi wavuguswe neza.
Umwe mu bacuruzi wo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo yagize ati “Gahunda ya Tunyweless turayumva ariko biteye urujijo kuko n’ubundi saa kumi n’imwe uwashaka gusinda yasinda. Ubu twatangiye kwirukana bamwe mu bakozi kuko nk’abakoraga ku manywa nta kazi bagifite. Ubwo ubushomeri bwiyongereye”.
Uyu mugabo yavuze ko ibihano bihari ari uko uwo basanze mu kabari mbere ya saa kumi n’imwe afungwa umunsi umwe akavamo atanze amande y’ibihumbi 10Frw, naho uwamuhaye inzoga (nyir’akabari) agatanga ibihumbi 50Frw byiyongera ku gifungo.
Mu bitekerezo byakusanyijwe n’Umunyamakuru, Oswald Mutuyeyezu kuri X, abamukurikira bagaragaje ingaruka zikomeye ziri muri iki cyemezo.
Uwitwa Oswald Niyonzima yagize ati “Ibintu by’amasaha y’akazi ariko bagarura ni ibiki!? Definition [igisobanuro] y’akazi ni iyihe ngo tumenye ikiri akazi n’ikitari ko? Ibi ni ugutesha agaciro akazi/business za bamwe kandi ugasanga bahindukira bakazikeneramo imisoro. Ahubwo ngo hari n’aho ari ukuzisanga muri hotel gusa”.
Alfred Hitimana yagize ati “Ingaruka zirahari abasoresha nibafate ayo basoraga bagabanye na 24h hanyuma bakube n’amasaha bemererwa babone umusoro mushya!”
Uwitwa Eric Nkunda yagize ati “Ahubwo njye ndabona izi ngamba zizagabanya ubushomeri. Abirirwaga mu kabari mu masaha y’akazi, bagiye kugashaka ubundi ubushomeri bugabanuke”.
Umugabekazi yavuze ko ingaruka z’aya mabwiriza ari; ubushomeri , gufungwa kwa business zo gucuruza utubari, Depression [agahinda gakabije] ku bari batunzwe n’izi business no kwishora mu buraya kuri bamwe mu rubyiruko.
Mwene Kivumbi yavuze ko “Icyemezo gikwiye kwigwaho vuba na bwangu. Ibi bimeze nkaho abajya mu tubari ari abasinzi gusa, sinizeye ko bizagira icyo byongera k’umusaruro w’akazi usibye guhindura ingo utubari ahubwo bitwaye iki kujya mu kabari nkirira ka special nkarenzaho byeri mbere ya 12h00?”
Kuri ubu hari benshi batangiye guhindura ingo zabo utubari kuko bavugana n’abacuruzi bakazipakira ibikapu bakazibashyirayo, bivuze ko nubwo ubusinzi bwagabanyuka ariko butacika.
Iyi ngingo kandi yanagarutsweho n’umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza kuri X, aho yagize ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mwiriweho? Ibivugwa ko utubari tutemerewe gufungura mbere ya 17h00 murabivugaho iki? Ese umuntu yabona iryo itegeko cyangwa ibwirizwa? Hanyuma munatubwire niba business z’utubari zidakenewe mu Rwanda bityo abazirimo bavemo bajye mu bindi kuko niba gukora ku manywa bitemewe, yewe no gukora nijoro bikaba bitemewe, ibihombo biraje bibabere inshuti y’akadasohoka. Murakoze babyeyi”.
Yagaragaje ubutumwa yahawe n’abo bigaragara ko bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’utubari, batanga ingero z’uko nk’I Nyamirambo iyo basanze ufunguye mbere y’izo saha [17h] baragutwara ukarara muri gereza.
Ati “Ejo byabaye ku mukozi uncururiza bamurekuye nonaha banciye ibihumbi 50Frw ubu nzongera gufungura nyishyuye”. Yakomeje agaragaza ko batazi aho amabwiriza yaturutse.
Bamwe bibaza niba gukora amasaha make k’utubari byavamo imisoro, ubukode bw’inzu, imishahara y’abakozi, umutekano, n’ibishingwe.
Ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko hari aho bategeka abafite utubari gufunga saa tatu z’ijoro. Urugero ni ahitwa Bweramana muri Ruhango, aho iyo urengejeho n’umunota umwe kuri saa tatu z’ijoro bagutwara ukarara mu kasho ugasohoka wishyuye amande y’ibihumbi 10Frw.
Ikibazo ni ubusinzi?
Tugendeye ku butumwa bwahawe Meya asabwa gukurikirana utubari dufungura mbere ya saa kumi n’imwe, impamvu-muzi y’iki cyemezo ni ubusinzi bukabije. Iyo usubije amaso inyuma usanga ihuye neza n’iyatanzwe umwaka ushize ubwo hagenwaga amasaha ntarengwa yo gufunga utubari.
Uwari Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yabwiye RBA ko amabwiriza agenga ibijyanye n’amasaha ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizajya bifungura nyuma y’ayagenwe, azasohoka vuba.
Ati ‘‘Ni ukureba uburyo Abanyarwanda babaho neza, bakagira ubuzima bwiza bushobora no kubafasha kugira ngo babeho igihe kirekire cyane.’’
Birashoboka ko amabwiriza agenga ibikorwa bizajya bifungura nyuma yavugaga harimo n’ayo ‘gufungura utubari saa kumi n’imwe’.
Akamanzi kandi yahishuye ko ‘‘Hari n’ikindi cyemezo cyo gufasha Abanyarwanda kugira ngo bashobore gukora akazi bakora neza, bakarangiza akazi, bakabasha no kuruhuka bihagije kuko icyo ni ngombwa kugira ngo abantu bakore akazi neza.’’
Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko iki cyemezo cyo gufunga utubari saa saba z’ijoro kiri mu murongo wo gushyigikira gahunda iherutse gutangizwa na Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abantu kunywa inzoga nke, ngo ikazagabanya amasaha abantu bamara banywa, ashimangira ko iki cyemezo cyo kigamije “kurinda umutekano n’ubuzima by’Abanyarwanda mu buryo burushijeho.”
Ntawakwirengagiza kandi ko ubwo yari mu biganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano, byabaye ku wa 28 Gashyantare mu 2023, Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bibazo byagaragajwe byugarije urubyiruko harimo ubusinzi n’izindi ngeso mbi ariko ikibabaje usanga bamwe babifata nk’ibiganiro biri aho gusa.
Ati “Bavuze ibintu by’imyifatire mibi itandukanye, bavuze iby’ubusinzi n’ibindi ariko hari ubwo mubivuga nk’inkuru gusa, ntabwo ari inkuru zo kubara, ni ikibazo gikwiriye kuba gikemuka.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.
Uretse kuba inzoga zitera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.