Ubufaransa: Hari ibyishimo ko uruhande rwa Macron ruri gutsindwa , Abahezanguni barayoboye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uruhande rw’abahezanguni mu gukomera ku matwara ya  cyera mu Bufaransa ruri mu mwanya mwiza cyane nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite, cyemeje kugira ijambo rikomeye muri politike y’Ubufaransa kw’abo muri urwo ruhande, bibageza mu marembo y’ubutegetsi.

Abashyigikiye ishyaka rya Rassemblement National (RN) ririmo Marine Le Pen, rirwanya abimukira , bavugiye hejuru mu byishimo ubwo Le Pen yavugaga ko “uruhande rwa Macron harabura gato ngo ruveho burundu”.

RN yabonye amajwi 33.1%, ikurikirwa n’ihuriro ry’abaharanira impinduka rya Nouveau Front Populaire ryagize amajwi 28%, naho uruhande rwa Macron rufite amajwi 20.76%.

Jordan Bardella, umukuru w’ishyaka RN, w’imyaka 28, yagize ati: “Mfite intego yo kuba minisitiri w’intebe w’Abafaransa bose, niba Abafaransa baduhaye amajwi yabo.”

Nta na rimwe mbere y’iyi nshuro ishyaka ry’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera ryari ryarigeze ritsinda icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa. Kuba ibyo byonyine byashobotse, byanditse amateka, nkuko bivugwa na Alain Duhamel, umaze igihe akurikiranira hafi politike y’Ubufaransa.

Icyo Marine Le Pen na Jordan Bardella bashaka ni ubwiganze bwuzuye bw’imyanya 289 mu myanya 577 igize inteko ishingamategeko y’Ubufaransa.

Amagereranya y’imyanya mu matora ateganyijwe ku cyumweru y’icyiciro cya kabiri yumvikanisha ko bashobora kutagera kuri ubwo bwiganze.

Mu gihe nta bwiganze bwuzuye bwaboneka, Ubufaransa bwagira inteko ishingamategeko aho nta ruhande na rumwe rufite ubwiganze bw’abadepite, ndetse ishyaka RN ntiryashobora gutambutsa gahunda zaryo zijyanye n’abinjira mu gihugu, kugabanya imisoro, iyubahirizwa ry’amategeko no gushyira ibintu mu buryo.

Ntibyari bicyenewe ko Perezida Emmanuel Macron ahamagaza aya matora, ariko nyuma y’intsinzi ya RN mu matora y’abadepite bo mu nteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko gukoresha aya matora ari cyo “gisubizo gishyize mu gaciro cyane” gishoboka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:33 am, Jul 5, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 63 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe