Abimukira bane bapfuye mu ijoro ryakeye abandi ubuzima bwabo buri mu kaga nyuma yo kugerageza kwinjira mu Bwongereza baturutse mu majyaruguru y’Ubufaransa mu gihe hari ubukonje bukabije, maze ubwato buto bukaza kugira ibibazo bya tekinike biturutse ku bukonje bukabije.
Ibi byabaye ahagana isa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo n’ebyiri za mu gitondo. Ikinyamakuru La Voix du Nord cyo muri ako gace cyatangaje ko abantu bagera kuri 70 bageragezaga kwinjira mu bwato buto naho abantu babarirwa muri za mirongo bakuwe mu mazi akonje mu bikorwa byo gutabara nijoro i Wimereux.
Ubwato bugenzura inyanja bwaje gutabara bwabonye imirambo, ni bwo bwa mbere bw’abimukira bapfuye kuri Channel mu 2024. Indege y’igisirikare cyo mu mazi, polisi n’abazimya umuriro 50 bagize bitabajwe mu gutabara uruhare muri icyo gikorwa cyo gutabara.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Lord David Cameron, yavuze ko urupfu rw’abimukira bane muri Channel “rubabaje.” Yabwiye ikinyamakuru Sunday With Laura Kuenssberg ati “Birababaje iyo ibi bintu bibaye, ndetse hakazamo no gutakaza ubuzima bibaho.