Gutura ku midugudu byiyongeye ho 4% mu myaka 7

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mwaka wa 2017 ubwo gahunda ya NST 1 yatangizwaga abanyarwanda batuye ku mudugudu bari 61%. Intego y’imyaka 7 yateganyaga ko bazaba bageze kuri 80% mu mwaka wa 2024. None uyu mwaka usanze bageze kuri 65%.

Uku gutsindwa kuri ku gipimo cya 15 % impamvu zako zashakiwe mu biganiro abadepite bagize PAC bagiranye na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Depute Muhakwa Valens ukuriye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta yemeza ko habaye mo ukudakorana kw’inzego n’uburangare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

- Advertisement -

Hon Muhakwa ati ” Hari uturere tudafite ibishushanyo mbonera ariko noneho n’aho bafite ibishushanyo mbonera hari aho bitubahirizwa. Ugasanga icyo Ubutaka bwagenewe atari cyo bugiye gukoreshwa.” Hon Valens arakomeza ati “Twabonye ko hari mo ikibazo cy’imikoranire y’izo nzego Aho usanga nka MINALOC idakorana na Ministeri y’ibikorwa remezo, ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, ahagiye gushyirwa za Site. Hari aho twabonye hashyirwa site ariko bikaba bigoranye kuhageza amashanyarazi.” 

Mu Rwanda hari site z’imiturire zirenga 130. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kandi gitangaza ko ibishushanyo mbonera by’uturere 11 byamaze gukorwa. Henshi mu gihugu ubu ibyo kubaka bisa n’ibyahagaze, abaturage bakabwirwa ko hategerejwe igishushanyo mbonera cy’aho batuye. Ibi kandi bikaniyongera ku nyubako zifatwa nk’iziciriritse nazo zitabasha kugurwa na buri wese.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:05 am, Dec 22, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe