Ubushinwa bwasabye Kongo guhana inyeshyamba zishe abashinwa 6

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubushinwa bwasabye Leta ya Kongo gukurikirana byihuse no guhana abagize uruhare mu rupfu rw’abashinwa baherutse kugwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO kuwa kane w’icyi cyumweru ku birombe by’imwe mu masosiyete y’abashinwa acukura amabuye y’agaciro muri Kongo.

Uretse abashinwa 6 baguye muri icyi gitero kandi, izi nyeshyamba zanahitanye abasirikare babiri ba Leta ya Kongo barindaga ibi birombe ndetse n’umuturage umwe ufite ubwenegihugu bwa Kongo.

- Advertisement -

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa yasabye ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gukurikirana hakamenyekana uwagabye icyi gitero kandi akagezwa mu butabera. Iyi Minisiteri kandi yasabye abategetsi ba Kongo kurushaho gucungira umutekano abashinwa bari muri kongo ndetse n’amasosiyete yabo ahakorera.

Izina rya sosiyete yagabweho icyi gitero kugeza ubu ntiraratangazwa. Ubuyobozi bwa teritwari ya Djugu buvuga ko abagabye icyi gitero ari inyeshyamba zitwa CODECO zishamikiye ku bwoko bw’aba Lendu.

Umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka gace yemeje umubare w’abapfuye ndetse anongeraho ko hari n’abarwanyi 6 bo muri uyu mutwe wa CODECO nabo bahitanwe n’icyi gitero.

Itangazo ryasohowe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa rivuga ko igitero cyo kuwa 4 cyahitanye abashinwa 6 ndetse ko hari n’abandi bashinwa benshi baburiwe irengero muri icyi gitero. Ubushinwa buti “Turasaba Leta ya Kongo gukurikirana abagize uruhare muri icyi gitero bagafatwa kandi bagahanwa uko amategeko abiteganya“. Rigakomeza risaba abashinwa bari mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava byihuse cyane.

CODECO ni umwe mu mitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro yashyiriweho ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni umwe kandi mu mitwe yitwaje intwaro isaga 130 ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:32 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe