Ubushita bw’inkende bwemejwe nk’icyorezo ku mugabane wa Afurika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Indwara ya Mpox izwi nk’ubushita bw’inkende yamaze kwemezwa nk’icyorezo cyugarije umugabane wa Afurika n’urwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane.

Abahanga mu by’ubuvuzi bo mu kigo Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC) batangaje ko iyi ndwara iteye inkeke ku mugabane wa Afurika. Bakabishingira ku muvuduko ikomeje gukwirakwira ho.

Kuva uyu mwaka wa 2024 watangira abantu 13,700 bagaragaweho n’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ababarirwa muri 450 bwarabahitanye. Bose ni abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Aba baganga bakemeza ko igiteye impungenge ari uko iyi ndwara yamaze kwambuka imipaka ikaba yaragaragaye no mu bihugu birimo Burundi, the Central African Republic (CAR) Kenya n’u Rwanda.

Mu bimenyetso by’iyo ndwara harimo kubabara umutwe no guhinda umuriro, gucika intege ndetse n’ibiheri bigaragara inyuma ku ruhu. Ni indwara Kandi ikwirakwira mu gukoranaho, kwegeranya n’uyirwaye ndetse no mu mobonano mpuzabitsina n’uwayanduye.

Indwara y’ubushita bw’inkende yagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni ubwoko bushya kuko butandukanye n’ubwoko bwari bwaragaragaye mu 2022 bwibasiye cyane umugabane w’uburayi na Australia.

Kugeza ubu hari inkingo eshatu z’iyo ndwara ariko zihabwa abantu bakorera ahabaahyira mu byago byinshi byo kuba bakwandura. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima riherutse gusaba abakora imiti gutangira ubushakashatsi bugamije kongera inkingo z’iyo ndwara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe