Ubwegure bwa Senateri Mupenzi bufitanye isano n’ubusinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo uwa 07 Kamena nibwo hamenyekanye amakuru y’ubwegure bwa Senateri Mupenzi George. Amakuru yatanzwe n’inteko ishingamategeko yemezaga ko uyu mu senateri ngo yandikiye Perezida wa Senat.

Perezida wa Sena nawe yamenyesheje abasenateri ko ibaruwa ya Mupenzi George ivuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Andi makuru ariko aturuka hafi ya Mupenzi George akemeza ko ubwegure bw’uyu mu senateri wari umaze muri Sena imyaka hafi 5 ngo bwaba bufitanye isano n’ubusinzi.

Hari amakuru avuga ko Mupenzi George ngo yafashwe atwaye imodoka yasinze kuwa Gatatu taliki 05 Kamena 2024.

- Advertisement -

Mupenzi wavutse mu 1956 yarahiriye kuba umusenateri kuwa 17 Ukwakira 2019. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuhuzabikorwa wa IWACU (Centre of Research and Training in Cooperatives), ndetse n’inshingano zitandukanye muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Mu mwaka wa 2022 nabwo abandi bagize inteko ishingamategeko babiri beguye ku mirimo kubera impamvu z’ubusinzi. Barimo Erneste Kamanzi na Dr Gamariel Mbonimana bombi bari abadepite. Aba kandi bose bagiye bagaragaza impamvu zabo bwite nk’impamvu yo kwegura ku mirimo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:52 am, Dec 29, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:08 pm

Inkuru Zikunzwe