Ubwongereza buri kotswa igitutu  ngo bwihutishe kohereza abimukira mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abarimo abadepite n’abahoze muri Guverinoma y’Ubwongereza bakomeje gusaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Suella Bravenman uherutse gukurwa ku mwanya wa Ministiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza yashimangiye ko ikibazo cy’abimukira kitazakemurwa n’imyanzuro y’inkiko asaba Guverinoma y’Ubwongereza kwirinda icyo yise ubugambanyi.

Suella ati “Simbifata nk’uburenganzira bwa muntu ndabifata nk’ubugambanyi ku baturage b’Ubwongereza”

Suella Bravenman kandi yavuze ko nta gisobanuro gihari cyakumvisha abaturage b’Ubwongereza ukuntu igihugu gitanga arenga Miliyoni 8 z’amayero buri munsi mu kwishyurira abimukira ama hoteli babamo.

Yongeyeho ko ubwongereza butakaza arenga Miliyali 4 z’amayero kuri aba bimukira binjira mu buryo bunyuranije n’amategeko buri mwaka.

Kuri Madame Suella ngo abimukira barenga 100 000 bahabwa aho kuba ndetse n’ibibatunga na Leta y’ubwongereza ni ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu. Suella yavuze ko ubwo yari Ministre w’umutekano w’imbere mu gihugu  yatanze umurongo ku kibazo cy’abimukira washoboraga gutanga igisubizo kirambye, uyu mugambi wari uwo guhagarika ibirego by’abavuga ko bimwe uburenganzira mu bihugu byabo bagasaba ubuhungiro wari wiswe “pyjama injunctions”.

 

Gusa uyu mugambi ngo wakomeje kwirengagizwa ndetse hashakwa izindi nzira we afata nk’izidateze gutanga igisubizo. Abagize inteko ishinga Amategeko bayobowe na Robert Jenrick wahoze ari Ministre ishinzwe abimukira mu Bwongereza nabo bagaragarije Ministre w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak ko kuvugurura aya masezerano akongerwamo ingingo zituma abimukira bose badashyirwa mu gatebo kamwe ahubwo udashaka koherezwa mu Rwanda akajya yiburanira ukwe.

Taliki 15 ugushyingo 2023 nibwo urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza rwatesheje agaciro umwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranije n’amategeko. Ni umwanzuro utarakiriwe neza haba ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda haba no ku ruhande rwa Leta y’ubwongereza.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko uretse kuba rutekanye, rufite ubushake kandi rwiteguye kwakira aba bimukira; runiteguye kubafasha kuba nabo ubwabo bagira icyo bimarira binyuze mu kubafasha kubona imirimo.

Minisitiri  w’umutekano w’imbere mu gihugu w’ubwongereza James Clevery aherutse gushima ubushobozi n’ubushake bw’u Rwanda muri iyi gahunda ndetse icyizere ku Rwanda akagishingira ku bufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye n’umuryango w’abibumbye ndetse n’ishami ryawo ryita ku mpunzi (UNHCR).

Amasezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira baturutse mu bwongereza yashyizwe ho umukono n’ibihugu byombi muri Mata 2022.

Isangize abandi

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:38 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe