Ufitimana Schadrack niwe watwaye isiganwa ry’amagare mu bakiri bato

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ufitimana Shadrack ukinira Les Amis Sportifs yambaye umwenda w’umuhondo ejo kuwa Gatanu nyuma yo kwegukana agace ka Kabiri ka Rwanda Junior Tour. Muri aka gace abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 7,8 basiganwe n’igihe buri wese ku giti cye.

Ufitimana ni we wahise wambara umwambaro w’umuhondo nyuma y’uduce tubiri twari tumaze gukinwa aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 19. Aya masegonda ntiyabashije gukurwamo mu gace ka nyuma katurukaga I Rwamagana kerekeza I Kigali kuri BK Arena.

Agace ka Gatatu gafite intera y’ibilometero 79,5 bava i Rwamagana bagasoreza kuri BK Arena kegukanwe na Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club y’i Rubavu. Uyu ariko ntiyabashije gukuramo amasegonda 19 yari yarushijwe na Ufitimana Schadrack ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

- Advertisement -

Abandi bahabwaga amahiwe muri iri rushanwa barimo Ruhumuriza Aimé wa Cycling Club for All y’i Huye na Nshimiyimana Phocas wa Benediction Club.

Muri iri rushanwa hahembwe kandi umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka no kunyonga igare ahatambika (sprint).

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:20 am, Dec 23, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe