Kaminuza ya Makerere itakaza abanyeshuri 1000 buri mwaka kubera ‘Betting’

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere, Prof. Barnabas Nawangwe, yatangaje ko buri mwaka iyi Kaminuza itakaza abanyeshuri 1000 babuze amafaranga y’ishuri bayajyanye muri betting (imikino y’amahirwe).

Prof. Barnabas Nawangwe yavuze ko ibi byavuye mu bushakashatsi bakoze bagamije kureba impamvu abanyeshuri bava mu ishuri kubera kutishyura amafaranga y’ishuri.

Yakomeje avuga ko basanze abanyeshuri batananirwa kwishyura ishuri kuko ababyeyi babuze amafaranga ahubwo bayabaha bakayajyana mu mikino y’amahirwe.

Ikibabaje nkuko Kaminuza ya Makerere ibivuga nuko aba banyeshuri bazi ko batize nyamara ku munsi wo gusoza amasomo bakajyana ababyeyi aho umuhango wabereye bakababeshya ko barangije amasomo.

Abo banyeshuri baba barariye amafaranga y’ishuri ngo mu gihe baba basoma amazina y’abarangije bagerageza kujijisha ababyeyi babarangaza bagataha batabumvise.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko gifite ubuhamya bwa bamwe mu banyeshuri bavuye mu mashuri bamaze kuribwa amafaranga y’ishuri muri betting, bamwe bakiyahura abanda bagatangaza amakuru atariyo ko bashimuswe.

Prof. Nawangwe avuga ko nta muntu urangije kwiga ukwiye kwirirwa ku muhanda avuga ko yabuze akazi, aba akwiye kugashaka hirya no hino ku isi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:09 am, Apr 27, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 69 %
Pressure 1021 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe