Ukekwaho gushuka abarenga 500 akabiba amamiliyari agiye kuburanishwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Davis Sezisoni Manzi washinze ikigo cyo kuvunja amafaranga gikorera kuri Interineti cya Billion Traders FX aragezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa mbere taliki 19 Kanama 2024.

Manzi yatawe muri yombi kuwa 30 Nyakanga akekwaho ibyaha birimo: ubwambuzi bushukana, iyezandonke no gushinga ikigo kivunja amafaranga mu buryo budakurikije amategeko.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu yariganyije abantu barenga 500 akabatwara arenga Miliyoni 10$ ni ukuvuga Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Kuva mu mwaka wa 2020 Manzi ngo yabashije kwegeranya abashoramari batandukanye akababwira ko bashobora gushora imari mu kigo cye kivunja amafaranga kuri Interineti bakaba babona 50% nk’inyungu z’amafaranga bashoye buri kwezi. Izi nyungu ngo zikaba zarashoboraga kugera ku 4,000$ ku kwezi.

Mugihe imwe mu migabane y’aba bashoye imari ngo yari itacyunguka nibwo bahisemo kujya kubiregera muri RIB. Iperereza rikozwe ngo byagaragaye ko abantu barenga 500 ngo bashoye amafaranga muri iyi Sosiyete. bose hamwe ngo imigabane yabo ikaba ibarirwa muri Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aramutse ahamijwe Ibi byaha yahanisahwa igifungo gishobora kugera ku myaka 15 ndetse akaba yacibwa amafaranga y’amande akubye inshuro 3-5  z’ayo yariganyije.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:49 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe