Uko Perezida Kagame yagiye kwiga muri Amerika hagombaga kugenda Rwigema

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro kigaruka ku mateka yo kubohora u Rwanda Perezida Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamakuru batandukanye yagaragaje uburyo igisirikare cya Uganda kitashakaga ko Inkotanyi zitera u Rwanda mu 1990. Byatumye ajya kwiga muri Amerika mu mwanya wa Fred Gisa Rwigema.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko umugambi wo gutera u Rwanda ukimara kumenyekana mu buyobozi bw’ingabo za Uganda ngo bashatse uburyo bwose bwatuma abanyarwanda bari bazirimo badakomeza guhura. Icyo gihe ngo hapanzwe gahunda yo kohereza bane bari bakomeye mu banyarwanda kwiga mu bihugu bitandukanye.

Muri uyu mugambi wo kohereza abanyarwanda kwiga ngo Maj. Fred Gisa Rwigema yagombaga kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Paul Kagame akajya muri Nigeria, Bunyenyezi akajya mu Burusiya. Ibi ariko ngo Perezida Kagame akimara kubimenya yegereye Rwigema amwumvisha ko atagomba kugenda kuko ariwe wari ukuriye umugambi wo gutera u Rwanda.

- Advertisement -

Akimara kumwumvisha ko atagomba kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika ngo bafatanyije guhimba impamvu bagomba gutanga. Bamaze kunoza umugambi bombi ngo bahimbye impamvu. Abayobozi mu ngabo za Uganda bemeyemeye ko Fred atajya muri Amerika ariko bategeka ko Kagame ariwe ugomba kugenda. Perezida Kagame avuga ko muri Amerika akigerayo ngo byamusabye kubanza guhindura bimwe mu byangombwa n’impapuro by’ishuri kugira ngo bive mu mazina ya Rwigema.

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo yagiye kwiga muri Amerika ariko yari yaramaze kuvugana na Rwigema ko umunsi urugamba rwatangiye agomba guhita agaruka agafatanya n’abandi. Ati “Kandi ntawe nasabaga uruhushya“.

Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye kuwa 1 Ukwakira mu 1990 rutangizwa na Fred Gisa Rwigema wahise anarugwaho ku munsi wa kabiri. Perezida Kagame yavuze ko akiva muri Amerika yasanze ingabo za RPA zacitse intege ndetse zatakaje benshi mu zo. Hagafatwa icyemezo cyo gukura urugamba mu mutara aho rwari rwatangiriye rukimukira i Byumba mu misozi.

Nyuma yo gufata Byumba aha ku Mulindi Perezida Kagame yatangiye iki kiganiro niho hahise haba ibirindiro bikuru by’ingabo za RPA ndetse n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:30 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe