Uko Perezida Kagame yisanze atuye aho yari agiye gukubitirwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Bumbogo mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abaturage babyitabiriye inkuru y’uburyo yari agiye gukubitirwa mu Kiyovu.

Mu mwaka wa 1978 Perezida Kagame yavuze ko yajyaga aza mu Rwanda ndetse mu mujyi wa Kigali. Ndetse ngo inshuro zigera muri eshatu yageze I Kigali ngo yacumbikaga ku mugabo witwa Muyango Claver wakoraga muri Ministeri y’ubuzima.

Inshuro imwe rero ngo yigeze gutembera mu Kiyovu Aho uyu Muyango yari atuye n’ubundi. Hari hafi ya Ambasade ya Zaire, haruguru hatuye ababiligi ndetse n’urugo rwa Perezida Habyarimana rwari mu Kiyovu. Kagame Ati “Nabaga mfite agatabo ngenda nisomesha, numva umujandarume wari urinze aho arambwiye ngo yewe shaa! N’uko Aho kwitaba ahubwo ndushaho gusoma cyane “.

- Advertisement -

Muri iyi nkuru Perezida Kagame yavuze ko yakomeje guhamagarwa n’umujandarume ariko akica amatwi. Ngo yaje kumva wa mujandarume yambuka umuhanda noneho Kagame wari ukiri umwana arahagarara aramureba. Ngo amuhamagaye arijijisha asa n’ugiye kumwitaba hanyuma aravuduka ariruka.

Kagame yavuze ko yirutse ndetse umujandarume nawe akamwirukaho ariko ngo uyu mujandarume ntiyamenye aho Kagame arengeye. Yavuze ko yanyuze mu nzira zamuhingukije kuri ambasade y’abafaransa nyuma akazenguruka akagaruka mu rugo kwa Muyango ntanababwire ibyabaye. Perezida Kagame ati “Nyumaaaa karabaye naje kwisanga ahubwo hamwe narukankaga nanjye mpatuye.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka nk’aya ndetse n’ibyagezweho mu Rwanda bifite ababitakarijemo ubuzima bityo ko ariyo mpamvu abanyarwanda bakwiriye kubiha agaciro. Ndetse bagaharananira ko ibyabaye mu mateka y’u Rwanda bitazasubira.

Perezida Kagame kuri ubu utagituye mu Kiyovu muri iyi nzu yagenewe umukuru w’igihugu (yari agiye gukubitirwaho akiri amwana) yemereye abaturage ba Gasabo ko ariho azatorera kuko ariho asigaye atuye ariko kandi yibutsa ko azasangira n’aba Islam I Nyamirambo nyuma y’amatora.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:33 am, Oct 18, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe