Uko Perezida w’u Rwanda yabuze itike imujyana muri Amerika 1994

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Dr Muligande Charles umwe mu babaye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagarutse ku mateka y’aho u Rwanda rwavuye mu myaka 30 ishize yemeza ko abanyarwanda bafite byinshi Imana yabakoreye.

Dr Muligande mu masengesho yiswe Rwanda Shima Imana yabereye kuri Sitade Amahoro yagarutse kuri amwe mu mateka aho mu 1994 uwari Perezida w’u Rwanda habuze amafaranga yo kumufasha kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakitabazwa ayari muri za Gasutamo.

Yagize ati “Njya nibuka ko mu kwezi kwa cyenda muri 1994 ubwo twari tugiye gutegurira Perezida Bizimungu urugendo rwo kujya New York na Washington, nagiye muri MINECOFINE gusaba amafaranga ari butujyane. Bankingurira Coffee fort “Safe” yarimo amafaranga yose u Rwanda rwari rufite muri icyo gihe. Barayabara basanga adakwiriye ayatujyana.”

- Advertisement -

Iyi nkuru Dr Muligande yayikomeje avuka ko abari muri MINECOFINE bahise bahamagara Gasutamo zose ngo bababwira ko amafaranga bafite agomba kurara ageze muri MINECOFINE kugira ngo barebe ko urwo rugendo rwashoboka. Ati “Icyo nicyo gihugu twari dufite muri 1994″. 

Dr Muligande yakomeje atanga ingero nko mu 1995 aho yari mu nama y’abaminisitiri yigaga ku ngengo y’Imari ya 1996. Icyo gihe ngo ingengo y’Imari y’u Rwanda yari Miriyari 54 gusa. None uyu munsi ingengo y’Imari y’u Rwanda ikaba igeze kuri Miriyari 5,690. Ati “Yikubye inshuro 105“.

Mu zindi ngero z’iterambere Dr Muligande yatanze harimo kuba mu 1994 mu Rwanda hari Telefoni zitarenze 10,000 none zikaba zimaze kurenga Miliyoni 8 aho buri rugo rutunze telefoni ndetse irenze imwe. Aho ingo zari zifite amashanyarazi zitarengaga 3%, none zikaba zirenga 80% ndetse anavuga ko ubwo yari ashinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu ngo mu Rwanda hakirwaga indege zitarenze 20 mu cyumweru, uyu munsi izi ndege zikaba zakirwa umunsi umwe.

Dr Muligande yagarutse ku ipfunwe abanyarwanda bagiraga bageze hanze y’u Rwanda aho ngo ntawifuzaga kugendana n’umunyarwanda none abanyamahanga bakaba bose basigaye bifuza kuganira n’umunyarwanda aho bamubonye.

Dr Muligande Charles ni umwe mu bakuze babaye mu buyobozi bw’u Rwanda mu nshingano zitandukanye ziganjemo izo muri Guverinoma. Yabaye kandi umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu nzibacyuho ya 2000 aho yari ahatanye na Paul Kagame ndetse na Gen Maj Paul Kagame, hagatsinda Paul Kagame.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:21 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe