Uko u Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalia Gicanda ngo yicwe

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ku wa 20 Mata ubwo hibukwaga umwamikazi Rosaria Gicanda, Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagarutse ku ruhare rw’u Bubiligi mu iyicwa ry’uyu mwamikazi. Ni inkuru yashenguye benshi umutima kuko Rosaria Gicanda yishwe yari amaze iminsi micye yirukanwe mu Bubiligi, aho nyamara yari yaragiye kwivuriza.

Dr Bizimana yavuze ko ubwo jenoside yaburaga ukwezi kumwe gusa ngo itangire, u Bubiligi bwirukanye Rosaria Gicanda nyamara na Visa ye yari itararangira. Kandi u Bubirigi bwari bifite amakuru ahagije ku itegurwa rya jenoside. Yaba ayatanzwe n’umusirikare w’Umubiligi wari mu Rwanda ,yaba n’ayatanzwe na Ambasaderi w’u Bubirigi wari mu Rwanda.

Dr Bizimana arakomeza ati “Burugumesitiri w’umujyi wa Nivelle aho Rosalia Gicanda yari ari, yamwandikiye ibaruwa taliki 3/02/1994 amumenyesha ko ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w’umutekano w’u Bubiligi ategetswe ibi bikurikira. Icya mbere : Kuva ku butaka bw’u Bubirigi bitarenze italiki ya 12/02/1994. Icya kabiri : kutajya mu gihugu cya Luxemburg n’icy’u Buholandi. Icya gatatu: kuzakurikiranwa mu mategeko natubahiriza icyo cyemezo. Icya kane: Kuzirukanwa ku ngufu kandi bikazakorwa afunze mu gihe hazaba hashakwa uburyo icyemezo cyo kumwirukana cyubahirizwa. ”

Iyo baruwa ngo Rosalia Gicanda barayimuzaniye bamusinyisha ko ayibonye kandi ko azubahiriza ibiyirimo. Nyakwigendera Dr Gakwaya ngo yamenyesheje abategetsi b’u Bubirigi ko Gicanda arwaye kandi agikeneye kwitabwaho byihariye. Ndetse ko imiti afata byamugiraho ingaruka aramutse atashye atayirangije. Ubuyobozi bw’umujyi ngo bwamwemereye kutarenza ukwezi kwa Werurwe 1994 atarasubira mu Rwanda. Dr Gakwaya ngo yabasabye urwandiko rubyemeza bamusubiza ko biri muri sisiteme.

Umwamikazi Gicanda ngo igihe yahawe kigeze yiyemeje gutaha, mu magambo ye ajya kuva mu Bubiligi yagize ati “Ngomba kubahiriza ibyo nemeye nk’umuntu mukuru. Niko Imana yabishatse, reka ntahe nsange Mama. Kandi namwe ntazabatera ibibazo. ”

Minisitiri Bizimana ashingiye kuri raporo yakozwe na Sena y’u Bubiligi yatangajwe mu 1997 igaragaza ko umusirikare w’u Bubiligi yatanze raporo 29 zigaragaza itegurwa rya jenoside hagati ya Mutarama na Werurwe 1994; yemeza ko u Bubiligi bwari buzi neza ko Umwamikazi Gicanda nagera mu Rwanda yagombaga kwicwa.

Umwamikazi Gicanda yishwe taliki 20 Mata 1994 ku itegeko rya Captain Ildephonse Nizeyimana. Uyu yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 35 n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe ho u Rwanda (TPIR).

Rosalia Gicanda yavutse mu 1928 ashakana n’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa mu 1942.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:03 pm, May 3, 2024
temperature icon 22°C
thunderstorm
Humidity 73 %
Pressure 1019 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe