Ukraine abategetsi 2 barakekwaho gushaka kwica Perezida Zelensky

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abategetsi babiri bo muri Ukaine batawe muri yombi bakekwaha gukorana n’inzego z’Uburusiya mu mugambi wo guhitana Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky. 

Babiri batawe muri yombi bari basanzwe mu bayobozi b’ingabo za Ukraine

Inzego z’ubutasi muri Ukraine zivuga ko aba ba koloneri babiri ngo bari bafitanye imikoranire ya hafi n’inzego za gisirikare zo mu burusiya (FSB). Izi nzego zivuga ko zimaze igihe zibakurikirana, ngo bahawe ama Miliyoni y’madorali mu bihe bitandukanye, amwe akabagera ho ubwabo andi akanyuzwa ku bo bafitanye isano.

Uyu mugambi ngo wagombaga gukorwa mbere ya Pasika y’abana Orthodox ngo yari impano bagombaga guha Perezida Putin. Ndetse umwe muri aba batawe muri yombi ngo yari yaraguze indege igenda nta mu pirote (Drone) n’ibisasu biraswa kure.

Aba banya Ukraine bombi ubu batawe muri yombi barashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no gutegura ibitero by’iterabwoba.

Mu kwezi gushize Ukraine yataye muri yombi umugabo w’umunya Polonye akekwako gukorana n’ingabo z’uburusiya mu mugambi wo kwivugana Perezida Zelensky. Mu cyumweru gishize kandi Perezida Zelensky yasohotse ku rutonde rw’abantu bashakishwa na Ministeri y’umutekano w’imbere mu burusiya.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yahise yamagana uru rutonde ndetse inasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gushyira ho impapuro zo guta muri yombi Perezida w’uburusiya Vladimir Putin.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:26 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe