Nyuma y’amezi atandatu igihugu cya Ukraine gitegereje ko inteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yemeza inkunga ya Miliyari 61 z’amadorali ya Amerika; iyi nkunga yemejwe.
Iyi nkunga Leta zunze ubumwe za Amerika zemeye gutera igisirikare cya Ukraine ije kugifasha kongera ingufu mu bikoresho ikoresha mu ntambara n’uburusiya. Mubyo iyi nkunga izakoreshwa harimo intwaro ziremereye ndetse n’irindi koranabuhanga rigezweho mu gisirikare. Ukraine ikemeza ko aya madorali azayifasha gukoma mu nkokora ibitero by’ingabo z’uburusiya.
Mu byo Ukraine igaragaza ko igiye guhita yihutira kugura harimo ubwirinzi bw’ikirere cyayo. Ubu bwirinzi igisirikare cya Ukraine kigaragaza ko buzagifasha guhangana n’ibitero by’indege z’abarusiya. Kutagira ubwirinzi bw’ikirere byatumye kugeza ubu uburusiya bumaze gufata igice kinini cya Ukraine.
N’ubwo iyi nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri Ukraine yatinze ariko abanya Ukraine bakomeje kugaragaza ko izabafasha kurwana ku gihugu cyabo. Intambara y’uburusiya muri Ukraine yatangiye mu 2022 kuri ubu ni imwe mu ntambara itagaragaraza iherezo ryayo vuba kuko inzira z’ibiganiro ku mpande zombi zisa n’izitagera ku ntego.