Ukraine imaze gupfusha abasirikare ibihumbi 31

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu ntambara igihugu cye kiri kurwaa n’u Burusiya.

Zelensky yavuze ko atatanga umubare w’abamaze gukomereka kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gukora igenamigambi.

Yagize ati “Abasirikare 31,000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Ntabwo ari 300,000 cyangwa 150,000, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose Putin n’agatsiko ke k’ababeshyi barimo kuvuga. Ariko buri umwe muri aba bapfuye ni igihombo gikomeye kuri twebwe.”

Zelensky yavuze ko abasivile babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfuye mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya, ariko ko umubare nyawo utazwi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:45 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe