Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu ntambara igihugu cye kiri kurwaa n’u Burusiya.
Zelensky yavuze ko atatanga umubare w’abamaze gukomereka kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gukora igenamigambi.
Yagize ati “Abasirikare 31,000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Ntabwo ari 300,000 cyangwa 150,000, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose Putin n’agatsiko ke k’ababeshyi barimo kuvuga. Ariko buri umwe muri aba bapfuye ni igihombo gikomeye kuri twebwe.”
Zelensky yavuze ko abasivile babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfuye mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya, ariko ko umubare nyawo utazwi.
Ubwanditsi