Ukraine yateguje amahanga intambara ya 3 y’isi

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal yatangaje ko hazabaho “intambara ya gatatu y’isi” mu gihe cyose Ukraine yatsindwa n’u Burusiya mu ntambara barimo kurwana. Ikigaragara ariko ahanze amaso inkunga ya Amerika, dore ko yasabye  Inteko Ishingamategeko y’Amerika ko yakwemeza umushinga w’itegeko ujyanye n’imfashanyo igenewe amahanga umaze igihe warahagaze.

Gusa ngo afite impungenege ko Abadepite b’Amerika bazemeza iyo ngamba yateje impaka zikomeye, dore ko harimo na miliyari 61 z’amadolari y’Amerika zigenewe Ukraine.

Inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’Abadepite, yitezwe gutora ku wa gatandatu kuri uwo mushinga w’itegeko ujyanye n’iyo mfashanyo.

Uwo mushinga unateganya inkunga igenewe Isiraheil n’akarere k’inyanja y’Abahinde n’inyanja ya Pasifika.

Minisitiri w’intebe Shmyhal yavuze ko imfashanyo y’Amerika yo mu rwego rw’umutekano kuri Ukraine icyenewe cyane. Yagize ati “Aya mafaranga tuyakeneye kuva kera, ntabwo tuyakeneye uyu munsi cyangwa ejo hazaza. Niba bitabaye,  Ukraine izafatwa.’’

Yakomeje avuga ko bitabaye ibyo hazabaho intambara nyinshi, kandi amaherezo bishobora kugeza ku ntambara ya gatatu y’isi. Si ubwa mbere Ukraine itanze impuruza ibwira amahanga ko nitsindwa n’u Burusiya ibintu bizarushaho kuba bibi ku isi.

Mu mwaka ushize, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko mu gihe u Burusiya bwatsinda iyi ntambara, bushobora gukurikizaho gutera Pologne, bikaba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya ntiburigera na rimwe butera igihugu cyo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’u Burayi n’Amerika (OTAN), urimo na Pologne. Amasezerano yo gutabarana ya OTAN asobanura ko igitero kuri kimwe mu bihugu biyigize, kiba ari igitero ku bihugu binyamuryango byose.

Hashize amezi bamwe mu Badepite bari mu ishyaka ry’Abarepubulika barabujije ko hatangwa indi mfashanyo kuri Ukraine. Bamwe muri abo badepite banze ko imfashanyo ya za miliyari zibarirwa muri za mirongo yakoherezwa mu mahanga, mbere yuko habanza kwemezwa imfashanyo igenewe umutekano ku mupaka w’Amerika na Mexique.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko azashyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko ako kanya ukimara kwemezwa n’Inteko Ishingamategeko, mu rwego rwo guha ubutumwa amahanga bugira buti: ‘’Twifatanyije n’inshuti zacu”.

Ukraine ishingira cyane ku mfashanyo y’intwaro ihabwa n’Amerika kugira ngo ishobore gukomeza kurwana n’u Burusiya dore ko musanzwe buyirusha abasirikare benshi, ibisasu bihagije n’intwaro za rutura.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:21 am, May 1, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 94 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe