Ukraine: Ku myaka 98 umukecuru yagenze ibirometero 10 n’amaguru ahunga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukecuru w’imyaka 98 w’umunya Ukraine Lidiia Lomikovska yavuze ko intambara y’uburusiya na Ukraine ari mbi cyane kurenza n’intambra ya kabiri y’isi yose “nayo yibonete n’amaso ye”. Uyu mukecuru yatangaje aya magambo nyuma yo gukora urugendo rw’ibilometo 10 ahunga ibitero by’ingabo z’abarusiya.

Mukecuru Lidiia Lomikovska yatangiye inkuru agira ati ” ingabo zinjiye iwacu mu rugo ahitwa Ocheretyne mu burasirazuba bwa Ukraine. Umuryango wose twumvikana ko ubwo amagara aterewe hejuru buri wese agiye gusama aye. ”
Agakomeza ati ” Maze kumva ibisasu biturika nahise ntandukana n’umuryango kuko buri wese yirutse ukwe. Njye nafashe inkweto ndazambara, mfata n’inkoni yo kwicumba, ubwo niyemeza kugenda mu ntege nke zanjye. Amaguru yanjye navuga ko ari yo yari antwaye kuko njye simbasha kuyatwara.”

- Advertisement -

Mukecuru Lidiia Lomikovska yakoze urugendo rw’ibirometo 10 kugeza ahuye n’abapolisi ba Ukraine baramwakira, bamuha aho kuruhukira. Mu nkuru ndende y’urugendo rwe yagize ati “ubu nta gisigaye rwose, aho naturutse n’aho nanyuze hose ni amatongo. Hari aho nageze ngwa agacuho ndaryama ariko numvaga ndyamye mu bimene bw’ibirahure n’ibikuta by’inzu zasenyutse, narahasinziriye ariko aho nakangukiye nakomeje guhunga.

Nyuma y’umunsi umwe aruhukiye aho yashyizwe n’aba police ba Ukraine Lidiia Lomikovska yaje guhura n’umwuzukuru we bari baburanye bahunga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:03 am, Oct 10, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe