Ukraine yagabye igitero cya Dorone mu Burusiya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ukraine yagabye igitero cy’indege zitagira abapilote 45 mu kirere cy’uburusiya. Ni igitero cyagabwe na Ukraine kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Kanama. Ni igitero cyatumye ibiganiro byose bigamije amahoro hagati ya Ukraine n’uburusiya bihagarara.

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yatangaje ko Ukraine yohereje Dorone 45 zose hamwe. Indege 11 muri izi ngo zibasiye umurwa mukuru w’uburusiya Moscow naho 34 zisigaye ngo zibasiye intara zitandukanye z’uburusiya zirimo Bryansk,Belgorod na Kaluga.

Minisitiri w’ingabo mu Burusiya akemeza ko zose zarasiwe mu kirere nta n’imwe yasubiye muri Ukraine.

- Advertisement -

Iyi Minisiteri yatangaje ko icyi gitero aricyo gitero gikomeye cyane kigabwe ku murwa mukuru w’uburusiya kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022. U Burusiya bukavuga ko ntawakomeretse ntan’ibyangiritse byinshi.

Umunsi wakurikiye ijoro ry’igitero abaturage bw’uburusiya ngo bakomeje imirimo yabo isanzwe. Ibi bitero kandi ntibyahagaritse ibiganiro bya Perezida Putin wari wakiriye Minisitiri w’intebe w’ubushinwa.

Dimitri Medvedev wahoze ayobora uburusiya yahise atangaza ko kubera ibi bitero bya Ukraine ngo ibiganiro byose byari bigamije gushaka inzira y’amahoro, bihagaritswe. Medvedev yagize ati ” Nta bindi biganiro na Ukraine, intambara igomba gukomeza kugeza Umwanzi atsinzwe burundu”.

Umunsi wakurikiye ibi bitero Ukraine yatangaje ko nayo yasenye indege zitagira abapilote zibarirwa muri 60 zagabwe muri Ukraine n’uburusiya ziturutse muri Belarus.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:07 pm, Sep 12, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe