Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye IGP Gregory O. W. Coleman, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia bagirana inama yigaga ku mavugururwa akenewe mu nzego z’umutekano z’ibihugu byombi.
IGP Gregory O. W. Coleman n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zombi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi IGP Coleman yashimiye maavugurura yakozwe mu nzego z’umutekano mu Rwanda. Ashimangira ko ibyakozwe mu Rwanda bigaragaza ko Polisi z’ibihugu bya Afurika zishobora kugera ku rwego rurenze urwo ziriho.
IGP Coleman yavuze ko hakanewe ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu kugirango abaturage bagire umutekano wabo n’uw’ibyabo. Akemeza ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda ruzafasha mu kubaka ubushobozi ku mpande zombi.
Umuyobozi wa Polisi ya Liberia n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.