Ukuriye igipolisi cya Liberia yemeje ko hakiri urugendo rwo kwiyubaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye IGP Gregory O. W. Coleman, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia bagirana inama yigaga ku mavugururwa akenewe mu nzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

IGP Gregory O. W. Coleman n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zombi.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi IGP Coleman yashimiye maavugurura yakozwe mu nzego z’umutekano mu Rwanda. Ashimangira ko ibyakozwe mu Rwanda bigaragaza ko Polisi z’ibihugu bya Afurika zishobora kugera ku rwego rurenze urwo ziriho.

- Advertisement -

IGP Coleman yavuze ko hakanewe ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu kugirango abaturage bagire umutekano wabo n’uw’ibyabo. Akemeza ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda ruzafasha mu kubaka ubushobozi ku mpande zombi.

Umuyobozi wa Polisi ya Liberia n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:02 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe