Umubano wa Tshisekedi na SADC uhatse iki?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Félix Tshisekedi arahirire kuyobora RDC muri manda ya kabiri, umubano we w’akadasohoka n’umuryango SADC, ukomeje gutera benshi impungenge ku buryo hari n’abawubona nk’ipfundo ry’intambara ya gatatu mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibirori by’irahira rya Tshisekedi byongeye gukangura benshi. Jeune Afrique yagaragaje ko abakuru b’ibihugu bya SADC hafi ya bose bazaba bicaye muri stade des Martyrs kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Ku isonga hari Perezida Cyril Ramaphosa, wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hakainde Hichilema wa Zambie, João Lourenço, wa Angola, Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Lazarus Chakwera wa Malawi.

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi ni wenyine ushobora kwitabira irahira rya Tshisekedi. Ibi birerekana uburyo umubano wa RDC n’ibindi bihugu bya EAC imaze igihe gito yinjiyemo ucumbagira.

Ubwo yari asumbirijwe n’umutwe wa M23, Tshisekedi yapfunze imitwe mu bihugu bitandukanye bya EAC byose bimwibutsa ikibazo cy’impunzi z’abanye-Congo zimaze imyaka irenga 30 mu buhungiro, imvugo z’urwango ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC.

Benshi baribuka inama n’imyanzuro ya Nairobi n’ahandi Tshisekedi yahinduye amasigaracyicaro.

Aho gukemura ikibazo yishe amatwi atera umugongo EAC yisunga SADC yamwemereye kohereza ingabo zo kurwanya M23 ndetse zikaba zarageze mu gihugu cye ziturutse muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

 Nyuma y’inama yo kuwa Kabiri n’abakuriye ingabo za Afurika y’Epfo, Lieutenant General Fall Sikabwe ukuriye ingabo zirwanira ku butaka za RDC,  yavuze ko ingabo za SADC ubu ziteguye kubafasha gutangira urugamba kuri M23.

Abasesenguzi bibuka ubwo izi ngabo za SADC zatsindaga M23 mu 2012 ariko bakitsa ko imyaka 11 ishize ‘burya atari buno’.

SADC, umucunguzi wa Tshisekedi?

Mu kwezi gushize nibwo ingabo za SADC zatangiye kugera muri RDC, igisirikare cya FARDC, abo bafatanyije na sosiyete sivile bazibona nk’abacunguzi baje kwirukana M23 mu kanya nk’ako guhumbya. Haribazwa aho Tshisekedi yakwerekeza mu gihe izi ngabo zitabishobora.

General Fall Sikabwe yashimangiye ko “Ubutumwa bw’ingabo za SADC ari ubutumwa bwo kugaba ibitero… ‘operations’ zaratangiye, ni abantu b’abanyamwuga muri ibyo, ni abantu bafite ibikoresho byiza, batojwe neza, maze gusura unites zabo ni abantu bashobora guhindura ibintu.”

General Sikabwe yavuze ko muri ubwo butumwa bwa SADC harimo kwisubiza ibice byafashwe n’umwanzi mu buryo butemewe. Bivugwa ko Afurika y’Epfo yohereje ingabo 400.

Nta gushidikanya ko ibitero bya gisirikare kuri M23 bigiye gukaza umurego ndetse intangiriro yabyo yabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo FARDC yagabaga ibitero by’indege bikagwamo abakomanda babiri bakomeye ba M23.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma, yavuze ko ibyabaye ari ubwicanyi buteguye ku bantu batari ku rugamba, bari bagiye gusura abaturage.

Major Ngoma ati: “Bazabyishyura bihenze cyane, bihenze cyane…dufite morale, no kwiyemeza kugendeye ku ntego yacu…Bazabona ko bakoze intare aho batagombaga gukora.”

Yakomeje agira ati “Ubu rero twiteguye kubasubiza, twumvise ubutumwa bwabo kandi tugiye kubasubiza nk’abasirikare b’umwuga.”

Amagambo ya Gen Sikabwe n’aya Maj Ngoma arumvikanisha ko isaha n’isaha imirwano karundura ishobora kubura vuba mu Burasirazuba bwa RDC.

Intumwa Nkuru y’Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, Bintou Keita, yaciye amarenga ko muri RDC hashobora kuba intambara yakwivangamo ibihugu nk’u Rwanda, u Burundi n’ibindi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:32 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1022 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe