Gen Mubarakh Muganga yahuye na Perezida Museveni

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, n’itsinda ayoboye, bitabiriye ibirori by’igisirikare cya Uganda (UPDF) bizwi nka Tarehe Sita, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wanaboneyeho kuramukanya n’iri tsinda rya RDF.

General Mubarakh Muganga, muri ibi birori yari kumwe kandi n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ndetse n’abandi Bofisiye bakuru muri RDF.

Ibi birori by’isabukuru ya 43 ya ‘Tarehe Sita’, byayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, mu Karere ka Bugweri, akaba ari nayo taliki bisanzwe byizihizwaho.

Ibi birori bikorwa mu kuzirikana igihe Museveni na bagenzi be batangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda mu 1981, ndetse no guha icyubahiro abarutakarijemo ubuzima bose.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe