Genaral Mubaraka Muganga umugaba w’ingabo z’igihugu RDF yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’amasaha macye ngo ihure na mukeba wayo Rayon Sports
Kuri uyu wa 9 Werurwe kuri sitade yitiriwe Pele Rayon Sports irakira APR FC mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu mukino ugiye kuba udafite ikintu kinini uzahindura ku rutonde rwa shampiyona kuko APR FC ya mbere ifite amanota 55 irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 10 kuko yo ifite amanota 45.
Ibi ariko ntibikuraho ko uyu ari umukino ukomeye ndetse unahuruza abakunzi benshi b’aya makipe yombi ndetse n’abakunda umupira w’amaguru muri rusange.
Nta kipe n’imwe muri izi iba yifuza gutsindwa uyu mukino ndetse zose ubu ziri mu myiteguro yo gushaka uko zawutsinda. APR FC kuri uyu wa gatanu yasuwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda General Mubaraka Muganga wahoze ayiyobora.
Ntagushidikanya ko yababwiye amagambo abategura kwinjira neza muri uyu mukino, abakinnyi bakiniye APR FC mu bihe bitandukanye bakunze kugaragaza ko gusurwa n’abasirikare bakuru bakabaganriza biri mu bibafashe gutsinda uyu mukino.
Mu mukino 5 iheka guhuza aya makipe yombi Rayon Sports niyo yayigiriyemo ibihe byiza kuko yatsinzemo 3 inganya umwe naho APR FC itsinda umwe.
APR FC isa n’itarakira ibikomere yatewe no gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3 ku busa mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2023 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi super coupe, ibi kandi byaje bikurikira undi mukino Rayon Sports yari imaze amezi 3 iyitsinze maze ihita inayitwara igikombe cy’amahoro gusa kuri iyi nshuro ho yayitsinze igitego kimwe ku busa.