Imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangira muri Nyakanga 2025. Ni nyuma y’uko Banki ya EximBank yo muri Korea y’epfo yemeye gutanga inguzanyo yo kubaka uyu muhanda ingana na Miliyoni 120 z’amadorali ya Amadorali ya Amerika.
Biteganyijwe ko hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2. Iyi mirimo izasozwa mu myaka ibiri n’igice.
Mu kwagura uyu muhanda biteganijwe ko ibice byo kuva Nyabugogo – Ruyenzi – Bishenyi muri Kamonyi bizagirwa ibisate bine. Umuhanda ukongera ukaba ibisate bibiri kugera mu mujyi wa Muhanga ahitwa Kivumu mu murenge wa Cyeza. Guhera Cyeza ukongera kuba ibisate bine kugeza urenze umujyi wa Muhanga ugana Kabgayi na Rugeramigozi.
Ku wa 12 Mata uyu mwaka Intumwa za Koreya y’Epfo zari mu Rwanda ziyobowe na Sangwoo Park, Minisitiri ushinzwe ibikorwaremezo, Ubutaka n’Ubwikorezi, zigirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente.Byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo.