Polisi y’u Rwanda yashyize itangazo ku rukuta rwayo rwa X isaba abakorera ingendo mu burengerazuba n’amajyaruguru kudakoresha umuhanda Muhanga – Ngororero kuko wafunzwe.
Ni itangazo rigira riti:
Muraho,
- Advertisement -
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, ubu umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by’agateganyo.
Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.
Umuhanda nuba nyabagendwa turabamenyesha.
Murakoze
Ikigo cy’igihugu cy’itaganyagihe kimaze iminsi giteguje abanyarwanda Imvura nyinshi mu ntangiro za Gicurasi ishobora gutera Ibiza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umwanditsi Mukuru