Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye gutangira gufatira ibibanza biri mu mujyi bitubatswe.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo kuwa 03 Nzeri 2024 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyimva Samuel yavuze ko unuyobozi bugiye gukoresha uburenganzira buhabwa n’amategeko, Umujyi ukisubiza ibibanza ba nyirabyo banze kubaka.
Muri iki kiganiro Meya Dusengiyumva yavuze ko haba harimo abaguze ibibanza ngo bikomeze kugenda byunguka. Ari nayo mpamvu ngo batajya bihutira kubyubaka. ubuyobozi buvuga kandi ko hari abagurira ibibanza kubidepa,
Mu mwaka wa 2022 Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari ibibanza bigera kuri 700 bwateganya kwamburwa bene byo bigahabwa abashobora kubyubaka. Impamvu nyamukuru yagaragazwaga nk’ituma ibi bibanza bitubakwa yari ibyangombwa byo kubaka bigoye kuboneka.
Kuri ubu umujyi wa Kigali uvuga ko nta rwitwazo ruhari kuko inzira yo gushaka ibi byangombwa yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko igihe kirekire umuntu akwiriye kumarana ikibanza ataracyubaka ari imyaka 3. Nyuma y’iyo myaka 3 ufite ikibanza arandikirwa akamenyeshwa ko akwiriye kubaka ikibanza cye mu gihe runaka ntarengwa. Nyuma y’icyi gihe ikibanza akaba yacyamburwa.