Umujyi wa Kigali ugiye gutora abayobozi bashya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko kuri uyu wa Kane taliki 22 Kanama umujyi wa Kigali uragira amatora y’abagize inama njyanama na komite nshingwabikorwa.

Ibi Komisiyo y’igihugu y’amatora ibitangaje nyuma y’amasaha macye Perezida Kagame ashyizeho abajyanama 6. Aba 6 bagomba kwiyongeraho abandi 6 baratorwa mu turere tugize umujyi wa Kigali. Nyuma y’aya matora y’abajyanama, haratorwa abayobozi b’inama njyanama ndetse na Komite nshingwabikorwa y’umujyi wa Kigali.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko iyi myanya 6 iratorerwa ihataniwe n’abakandida 45. Muri aba 23 ni abo mu karere ka Gasabo, 13 ni abo muri Nyarugenge mu gihe 9 ari abo muri Kicukiro.

- Advertisement -

Buri karere mu tugize umujyi wa Kigali karatora abajyanama 2. Umugabo n’umugore. Inteko itora igizwe n’abagize inama njyanama z’imirenge.

Mu bajyanama 6 bashyizweho na Perezida wa Repubulika barimo Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali. Barimo kandi Fulgence Dusabimana wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, barimo Christia Mugenzi Kajeneri wari usanzwe ari umujyanama mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Marie Grace Nishimwe ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka, Jack Ngarambe ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ndetse na Flavia Gwiza.

Abayobozi b’umujyi wa Kigali batorerwa Manda y’imyaka 5. Abari basanzwe ari abayobozi b’umujyi biteganijwe ko Manda yabo izarangira taliki 31 Kanama 2024.

Abayobozi batangiye iyi manda iri kugana ku musozo, Prudence Rubingisa, Gatsinzi Nadine Umutoni na Ernest Nsabimana nta n’umwe ushoje imyaka 5 bari batorewe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:01 pm, Sep 12, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe