Umujyi wa Kigali wakoze umukwabu wo gusenyera abubatse nta mpushya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umujyi wa Kigali wasenyeye bamwe mu bubatse mu turere tuwugize nta mpushya zo kubaka bafite, usaba abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi.

Ni ibikorwa byakozwe hagendewe ku mategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.

Mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari, hakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi, izindi bazubaka ku ruzitiro, ibintu bishobora guteza impanuka.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko izi nyubako zasenywe zahoze ari iza Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta, ariko yari yarazigurishije uwashakaga kuhashyira ibitaro. Uyu yaje kongeraho inyubako atabifitiye uruhushya ari nazo Umujyi wa Kigali wakuyeho.

Mu Karere ka  Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite.

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango hakuweho inzu n’uruzitiro byubatswe ahantu bitemerewe kubakwa kandi bitaranasabiwe uruhushya.

Umujyi wa Kigali washishikarije abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi kuko biteza impanuka, bigatera akajagari mu myubakire, kandi bigatera igihombo kuri ba nyir’ukubikora no ku gihugu.

Inzu z’ahahoze ari kwa Bamporiki zubatswe bitemewe zakuweho

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:24 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 69 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe