Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali zongewemo bisi 100 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Izi bisi zigamije kurushaho kunoza serivisi mu Mujyi wa Kigali no kugabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje bisi. Izi bisi zatangiye gutwara abagenzi mu gihe izindi 100 ziri mu nzira ziva aho zaguriwe.
Ni imodoka zikorwa n’Uruganda rw’Abashinwa rwa Yutong. Imwe ishobora kugura miliyoni zirenga 150 Frw ariko abashoramari mu Rwanda bazigura miliyoni hafi 120Frw kubera nkunganire leta yashyizemo. Zitwara abantu barenga 70 kuko zifite uburebure bwa metero 10.
- Advertisement -
Ubwanditsi