Umujyi wa Kigali wongeye gusaba abawutuye gutera inkunga Ifunguro ry’abana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu birori byo kwizihiza umuganura mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umujyi bwongeye kwibutsa ababyeyi kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Iyi gahunda yiswe “Dusangire Lunch” ya Minisiteri y’uburezi yatangijwe mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko Umuganura wa 2024, ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abaturage no mu rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

- Advertisement -

Yasabye ababyeyi gushyigikira gahunda nziza yo kugaburira abana ku ishuri nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’umuganura igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira: Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yunze mu rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iherutse gusaba abanyarwanda baba mu mahanga iherutse gusaba abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda gutera inkunga iyi gahunda.

Biteganijwe ko umunsi w’umuganura ukomeza kwizihizwa mu bihugu bitandukanye n’abanyarwanda babituyemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:21 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe