umukinnyi abereyeho gukina: Ombolenga avuga ku mukino wa APR na Rayon Sports ushobora gusubikwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Tariki ya 19 Ukwakira mu Rwanda hategerejwe umukino ukomeye uzahuza Rayon Sports izakira mukeba wayo APR FC, hari amakuru ariko avuga ko uyu mukino ushobora gusubikwa kuko nyuma y’iminsi  4 ikipe y’igihugu  izatangira amajonjora ya CHAN.

Uyu mukino n’ubundi wari uzanswe ari ikirarane kuko wari kuba ku munsi wa gatatu wa shampiyona tariki ya 14 Nzeri ariko kuri iyi tariki  APR FC yari ifite umukino na Pyramid mu marushanwa  ya champions league.

N’ubwo bivugwa ko uyu mukino ushobora gusubikwa ntibyabujije aya makipe yombi gusubukura imyitozo ariko adafite bamwe mu bakinnyi bayo bagiye mu makipe y’ibihugu. Rayon Sports biciye mu kiganiro cyayo Rayon Time yakunze kuvuga ko itifuza ko uyu mukino usubikwa ndetse ihamagarira inzego zishinzwe umupira kwirinda gufata iki cyemezo.

- Advertisement -

Ombolenga Fitini myugariro wa Rayon Sports wanakinnye igihe kinini muri APR FC azi cyane ubukana bw’umukino uhuza aya mkipe yombi. Abona kuba bazaba babura iminsi 4 ngo  Amavubi atangire amajonjora ya CHAN bitatuma uyu mukino usubikwa.

 

Ubwo itangazamakuru ryamusanga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yavuze ko “Mu by’ukuri umukinnyi abereyeho gukina nibapanga ko tugomba kuyikina match(umukino) aho hagati tugomba kuyikina jyewe nta kibazo nabibonamo kinini cyane.”

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 5 ariko ubu yabaye ihagaze kuko ikipe y’igihugu nkuru iri kwitegura imikino ibiri izayihuza na Benin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (CAN).

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:19 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe